Monthly Archives: November 2010

urubanza rwa Col. mudenge rwashojwe

Urukiko rukuru rwa gisirikare mu Rwanda rumaze gusoza iburanisha ry’urubanza rwa Col Diogene Mudenge uregwa gushyira iterabwoba ku baturage no gukoresha umutungo wa leta ku nyungu ze .

Col. Mudenge watawe muri yombi mu mezi ane ashize ashinjwa gufatira imbunda ku muturage yari umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cyita ku bintu bifitiye igihugu akamaro cyangwa Rwanda Utility and Regulation Authority.

Urubanza rwagombaga kuba rwarasomwe mu ntangiro z’uku kwezi ariko urukiko rwahisemo kongeraho undi mundi munsi w’iburanisha ruvuga ko hari abatangabuhamya b’ubushinjacyaha batabonetse mu iburanisha rya mbere .

Col Diogene Mudenge yinjiye mu cyumba cy’urukiko yambaye imyenda ndetse n’amapeti ye ya gisirikare .

Ubwo yatangizaga iburanisha umucamanza yavuze ko urukiko rwamaze gusoza iburanisha ariko rusanga hari abatangabuhamya batumviswe ari nayo ngingo rukumbi yagombaga kwibandwaho.

Umutangabuhamya wibanzweho cyane yari umushoferi wa Col Mudenge .

Yasabwaga gusobanura iby’imodoka ya Leta uyu musirikare mukuru yakoresheje mu nyungu ze bwite.

Umutanga buhamya yahakanye inyadiko mvugo

Cyakora ubwo yari ahawe ijambo uyu musirikare wo mu rwego rwa caporal yahakanye ubuhamya buri mu nyandiko mvugo, ubushinjacyaha bwemeza ko yatanze mu gihe cy’ibazwa .

Ibi byaje gukurura impaka ndende abunganira, Col Mudenge basaba ko inyandiko mvugo zateshwa agaciro kubera ko uwo zitirirwa azihakaniye imbere y’urukiko .

Muri izi nyandiko Col Mudenge yaregwaga gukoresha imodoka ya gisirikare mu mirimo imufitiye inyungu ku giti cye mu gihe yagombaga gukora imirimo ya girikare .

Iyi modoka yatanzwe n’ikigo cy’itumanaho cya Rwandatell kubera imirimo itasobanuwe yakoranaga bn’ishami rya gisirikare ryayoborwaga na Col Mudenge .

Ubushinjacyaha buvuga ko kuba iyi modoka itaramurikiwe ishami rya gisirikare rishinzwe amamodoka ubwo Col Mudenge yahindurirwaga imirimo bihwanye no kwigarurira umutungo wa leta .

Gusa yaba Col Mudenge ndetse n’abamwunganira bo bakavuga ko iyi modoka itigeze yandikwa mu mutungo rusange w’igisirikare cy’U Rwanda .

Ubwo yabazwaga niba yarahawe iyi modoka ngo ibe iye bwite Col Mudenge yavuze ko yategetse umushoferi we kuyisubiza mu kigo Rwandatell yari ihuriyeho na Ministeri y’ingabo cyakora uyu mushoferi ngo ntaze kubishobora kubera ko imodoka yari yarangiritse itakigenda.

Impaka zakomeje kuba ndende ubushinjacyaha buterana amagambo n’uruhande rw’uregwa maze urukiko rwemeza ko ari rwo ruzashishoza rukamenya umwanzuro rufata.

Ni urubanza rwakomeje gusubikwa inshuro nyinshi kubera kubura kw’abatangabuhamya b’ubushinjacyaha ndetse rukaba rushojwe abatari bake bataragera imbere y’inteko iburanisha .

Mu gihe agitegereje isomwa ry’urubanza mu minsi 10 iri imbere, Col Mudenge aracyacumbikiwe muri gereza ya gisirikare ya Murindi mu nkengero z’umujyi wa Kigali.

Inkuru ya  karenzi v.

Leave a comment

Filed under Uncategorized